Impyisi n'ihene (2) :

...../.....Impyisi iti «genda uzihamagare, ariko nuzibura ndakurya nta kabuza.» Ruhaya iragenda, yihamagaza ubusa ibura icyayitaba.

Yigira hirya, irahamagara. Irakomeza iragenda. Aho bigeze irashibura, iriruka. Impyisi biyanga mu nda, ihubuka mu isenga, ibona Ruhaya irashubera hakurya.

Impyisi ishyira nzira, amaguru iyabangira ingata! Reka si ukwiruka, iraca ibiti n'amabuye!

Ruhaya iza gukebuka inyuma. Uko yakabikenze, ibona Warupyisi irabutabuta mu nyuma yayo! Ikuramo na yo. Impyisi irayibwira iti ntunsiga, uranjwa!»

Biriruka bimara imisozi, iti «genda shahu umpenze ubwo ntuzongera kumpenda ubundi ! Habe ku manywa nkurye, habe mu gitondo nkurye. Turi kumwe na burya bwa ryari.» Ruhaya na yo iti «tyaza amenyo ngo uzarya Ruhaya.»

Impyisi irataha, igenda ifite umujinya, irakariye Ruhaya. Uko yibutse ibya Ruhaya, igakubita agatoki ku kandi! Itinda mu isenga ryayo, igeze aho iti «ngiye kureba Ruhaya.»

Iza mu gitondo cya kare, igera ku ngo z'abantu igihe agasusuruko kamaze gukwira, maze isanga Ruhaya iziritse ku misoto y'ikigega iravuga iti «si jye wagushyikira.

Mbega noneho Ruhaya, ko nkwifatiye, urankizwa n'iki ? Urambeshya iki kandi? Urabigenza ute?» Ruhaya iti «uramaze undye uko ushaka, nta mbabazi ngusaba.»

Impyisi iti «ongera umpende ubwenge nka mbere shahu we!» Ruhaya iti «noneho wanyishyikiriye, sinjya kureba ngo mbeshye. Uranyica nta kabuza, ibyo ndabiruzi.

Ariko rero wanyica wagira, ureke tubanze twivuge, ni ko abashaka kwicana bose babigenza.»

Impyisi iti «ibyo na byo, ngaho ivuge, nurangiza nkwice.» Ruhaya iti «nimara kwivuga, wowe ntiwivuga se?» Impyisi iti «wakwivuga ugiye gupfa, nkanswe jyewe ugiye kukwica!»

Maze Ruhaya irivuga! Pfuuuuu Meeee Meeee ! Impyisi iti «reka na njye nivuge rero : huuu.. huuu... huuu. . !» Abahinzi barumva, baza biruka, basanga itararangiza no kwivuga. Bayita hagati, bayivuza amahiri n'imihoro, impyisi ipfa ityo.

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 4,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.53-55;
Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.